{"id":19767,"date":"2012-01-04T15:08:00","date_gmt":"2012-01-04T15:08:00","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nyuma-y-imyaka-77-yahuye-na-nyina-bari-baraburanye\/"},"modified":"2012-01-04T15:05:34","modified_gmt":"2012-01-04T15:05:34","slug":"nyuma-y-imyaka-77-yahuye-na-nyina-bari-baraburanye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/nyuma-y-imyaka-77-yahuye-na-nyina-bari-baraburanye\/","title":{"rendered":"Nyuma y&#8217;imyaka 77, yahuye na nyina bari baraburanye"},"content":{"rendered":"<p>{Mu mwaka wa 1928, Minka Disbrow yari afite imyaka 16 y\u2019amavuko afatwaga ku ngufu n\u2019umuntu atazi bimuviramo gutwita.}<\/p>\n<p>Yaje kwibaruka umwana w\u2019umukobwa Betty Jane, wajyanwe kurererwa mu muryango w\u2019umupasiteri, n\u2019ubwo Minka yifuzaga kuba yakwirerera ikibondo ariko nyina yamutegetse kumureresha muri uwo muryango twavuze haruguru.<\/p>\n<p>Igihe cyarageze Minka Disbrow akomeza ubuzima, ararushinga ndetse yibaruka n\u2019abandi bana 2 batigeze babasha kumwibagiza ikibondo yitaga ko yatereranye. <\/p>\n<p>Muri icyo gihe cyose, uyu mubyeyi yandikaga amabaruwa atagira ingano, aho yandikiraga ikigo gishinzwe kurera abana (agence d\u2019adoption) nacyo kikamugezaho amakuru y\u2019umwana we, ariko ibintu biza gufata indi sura ubwo ubuyobozi bw\u2019iki kigo bwahindukaga n\u2019amakuru y\u2019umwana akabura atyo.<\/p>\n<p>Muri 2006 nibwo Minka Disbrow yujuje imyaka 94 ariko yahoraga azirikana itariki y\u2019isabukuru y\u2019umukobwa we Betty, ari nako asenga ngo Imana izamubashishe kubona umwana we mbere y\u2019uko yitaba Imana dore ko anashaje.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019amezi make gusa, Minka yakiriye telefoni idasanzwe, atungurwa no kumva umugabo umubwira ko ari umuhungu wa Betty Jane wafashe izina rya Ruth Lee. <\/p>\n<p>Ku myaka 77, Ruth Lee yari afite ibibazo byinshi by\u2019uburwayi ku buryo umuhungu we, yifuzaga kumenya amateka ahagije ku mibereho ya nyina. <\/p>\n<p>Ntibyatinze rero, Ruth Lee (Betty Jane) yabonanye na nyina Minka Disbrow; basanga ibiganza byabo birasa ndetse banakunda bimwe mu isi y\u2019ibigezweho (mode) nk\u2019uko 7sur7 dukesha iyi nkuru yabitangaje.<\/p>\n<p>Ubwo yabonanaga n\u2019umukobwa we, Minka yagize ati: \u00abNi nk\u2019aho tutigeze dutandukana, ni ibintu byiza cyane kandi bitangaje; birenze ibyo umuntu ashobora gutekereza! \u00bb<\/p>\n<p>Ruth we yagize ati: \u00abNdumva hari umunsi nzakanguka nkasanga nari mu nzozi zihebuje\u00bb.<\/p>\n<p>Uyu mwaka nibwo imiryango yombi, izahura mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y\u2019imyaka 100 ya Minka.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11570 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/ikarita_yateguriwe_Minka_ku_isabukuru_ye_y_imyaka_100.jpg\" alt=\"Ikarita yateguriwe Minka ku isabukuru ye y&#039;imyaka 100\" \/><figcaption>Ikarita yateguriwe Minka ku isabukuru ye y&#039;imyaka 100<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11571 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Minka_na_Betty_ubwo_babonanaga_ku_nshuro_ya_1_nyuma_y_imyaka_77_.jpg\" alt=\"Minka na Betty ubwo babonanaga ku nshuro ya 1 nyuma y&#039;imyaka 77 \" \/><figcaption>Minka na Betty ubwo babonanaga ku nshuro ya 1 nyuma y&#039;imyaka 77<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu mwaka wa 1928, Minka Disbrow yari afite imyaka 16 y\u2019amavuko afatwaga ku ngufu n\u2019umuntu atazi bimuviramo gutwita.} Yaje kwibaruka umwana w\u2019umukobwa Betty Jane, wajyanwe kurererwa mu muryango w\u2019umupasiteri, n\u2019ubwo Minka yifuzaga kuba yakwirerera ikibondo ariko nyina yamutegetse kumureresha muri uwo muryango twavuze haruguru. Igihe cyarageze Minka Disbrow akomeza ubuzima, ararushinga ndetse yibaruka n\u2019abandi bana [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9127],"tags":[16770],"byline":[11790],"hashtag":[],"class_list":["post-19767","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-utuntu-n-utundi","tag-homenews","byline-umuhoza-n-jessica"],"bylines":[{"id":11790,"name":"UMUHOZA N. Jessica","slug":"umuhoza-n-jessica","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11790,"name":"UMUHOZA N. Jessica","slug":"umuhoza-n-jessica","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19767","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19767"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19767\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19767"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19767"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19767"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19767"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19767"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}