{"id":19766,"date":"2012-01-05T09:06:11","date_gmt":"2012-01-05T09:06:11","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itorero-inshongore-z-urukaka-ryashimiye-abafatanyabikorwa-baryo\/"},"modified":"2012-01-04T15:21:42","modified_gmt":"2012-01-04T15:21:42","slug":"itorero-inshongore-z-urukaka-ryashimiye-abafatanyabikorwa-baryo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itorero-inshongore-z-urukaka-ryashimiye-abafatanyabikorwa-baryo\/","title":{"rendered":"Itorero Inshongore z\u2019Urukaka ryashimiye abafatanyabikorwa baryo"},"content":{"rendered":"<p>{\u201cAbaduhora hafi mwese twifuje kubataramira kubera ko buri gihe mutwegera kandi ni no mu rwego rwo gushyigikira umuco w&#8217;igihugu cyacu nk\u2019Abanyarwanda no kubifuriza umwaka mushya muhire.\u201d}<\/p>\n<p>Ayo ni amagambo uhagarariye itorero Inshongore z\u2019Urukaka, Th\u00e9odore Rutazigwa yagejeje ku mbaga y\u2019abari baje kwifatanya nabo mu gitaramo cyabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Mutarama 2012 muri salle ya Casa Bonita iherereye mu murenge wa Kimironko.<\/p>\n<p>Iri torero rimaze imyaka 2 rivutse ubu ngo rifite n&#8217;izindi nshingano zo gutoza abana imbyino za Kinyarwanda n\u2019umuco gakondo mu bihe by\u2019ibiruhuko.<\/p>\n<p>Rutazigwa yakomeje agira ati \u201cTwagerageje gutoza barumuna bacu bagera kuri 60 umuco nyarwanda mu bihe by\u2019ibiruhuko kandi gahunda turayikomeje.\u201d<\/p>\n<p>Ibi byose ngo itorero ribikora mu buryo bwo kwimakaza umuco ndetse no kwiteza imbere nk&#8217;urubyiruko.<\/p>\n<p>Senateri Laurent Nkusi, nk&#8217;umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yashyimiye cyane uru rubyiruko kuba bashobora kugira uruhare rugaragara mu kwimakaza umuco nyarwanda babinyujije muri iki gikorwa cyo gutaramira ababyeyi babo ndetse n\u2019urungano kugirango umuco uhabwe agaciro.<\/p>\n<p>Yongeyeho ko ngo ikigararagara ari uko urubyiruko narwo rugifite umuco, abasaba kudatakaza imbaraga ariko ko bagomba gutanga umusanzu ugaragara kuko urubyiruko arirwo Rwanda rw&#8217;ejo hazaza. <\/p>\n<p>Itorero Inshongore z&#8217;Urukaka rigizwe n&#8217;urubyiruko rw&#8217;abasore n&#8217;inkumi, rikaba rimaze imyaka ibiri rikorera mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11565 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Urk5.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11562 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Urk3.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11567 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Urk7.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11564 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Urk4.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11563 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Urk2.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11557 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCN3150.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11566 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Urk6.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11560 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Urk1.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11561 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Urk10.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11556 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/DSCN3137.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11568 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Urk8.jpg\" alt=\"\" \/><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{\u201cAbaduhora hafi mwese twifuje kubataramira kubera ko buri gihe mutwegera kandi ni no mu rwego rwo gushyigikira umuco w&#8217;igihugu cyacu nk\u2019Abanyarwanda no kubifuriza umwaka mushya muhire.\u201d} Ayo ni amagambo uhagarariye itorero Inshongore z\u2019Urukaka, Th\u00e9odore Rutazigwa yagejeje ku mbaga y\u2019abari baje kwifatanya nabo mu gitaramo cyabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9151],"tags":[16770],"byline":[12758],"hashtag":[],"class_list":["post-19766","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ibitaramo","tag-homenews","byline-joram-muhoozi"],"bylines":[{"id":12758,"name":"Joram Muhoozi","slug":"joram-muhoozi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12758,"name":"Joram Muhoozi","slug":"joram-muhoozi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19766","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19766"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19766\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19766"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19766"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19766"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19766"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19766"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}