{"id":19765,"date":"2012-01-04T14:15:41","date_gmt":"2012-01-04T14:15:41","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abanyamerika-baje-kwigira-mu-rwanda-barishimira-uko-ishoramari-rikorwa\/"},"modified":"2012-01-04T14:14:48","modified_gmt":"2012-01-04T14:14:48","slug":"abanyamerika-baje-kwigira-mu-rwanda-barishimira-uko-ishoramari-rikorwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abanyamerika-baje-kwigira-mu-rwanda-barishimira-uko-ishoramari-rikorwa\/","title":{"rendered":"Abanyamerika baje kwigira mu Rwanda barishimira uko ishoramari rikorwa"},"content":{"rendered":"<p>{Mu rugendoshuri Abanyamerika 28 bakomeje kugirira mu Rwanda, basuye Ikigo cy\u2019Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) maze batangaza ko bishimira uko ubushabitsi (business) bukorwa.}<\/p>\n<p>Aba banyeshuri biga mu Ishuri ry\u2019Ubucuruzi rya Wharton muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho bakurikirana amasomo y\u2019ubucuruzi bakaba bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.<\/p>\n<p>Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer\/COO), Akamanzi Clare yatangarije IGIHE.com ko aba banyeshuri baje kwigira ku Rwanda kandi bashaka no kurumenya kurushaho.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cMu minsi iza aba banyeshuri bazaba bayobora ibigo bitandukanye bikomeye bikora iby\u2019ubucuruzi. Bari mu Rwanda mu rwego rw\u2019amasomo ariko by\u2019umwihariko bakaba baganiriye na RDB uyu munsi ngo bamenye uko u Rwanda rukora muri gahunda y\u2019iterambere\u201d.<\/p>\n<p>Akamanzi yakomeje avuga ko mu byo ahanini bagaragaje nk\u2019ibibazo, bashakaga kumenya uburyo ki u Rwanda rworohereza abatangiye ubushabitsi ndetse kandi banabonye umwanya wo kuganira na bamwe muri ba rwiyemezamirimo batandukanye.<\/p>\n<p>Umwe muri aba banyeshuri bari kwigira mu Rwanda, Marla Bleavins yatangarije IGIHE.com ko aya ari amahirwe kuri we kuko ari ubwa mbere agera ku mugabane w&#8217; Afurika kandi uru rugendoshuri ruzagira ingaruka nziza ku masomo ye.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cTwigiye byinshi kuri RDB kandi bizagira ingaruka nziza ku masomo yacu. Twishimiye uburyo Leta y\u2019u Rwanda yorohereza abashoramari ndetse n\u2019abandi bose bashaka gutangiza ubushabitsi mu gihugu, ibi bikaba binagaragara kuko u Rwanda rufite umuvuduko mu iterambere\u201d.<\/p>\n<p>Aba banyeshuri bari mu rugendoshuri rw\u2019iminsi ine, aho baganira n\u2019abayobozi b\u2019inzego zinyuranye, ibigo na za Kaminuza ziri mu Rwanda kandi bakaba bayobowe na bamwe mu barimu babo.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11554 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Abanyeshuri_ba_Wharton_Business_School_mu_kiganiro_na_RDB.jpg\" alt=\"Abanyeshuri ba Wharton Business School mu kiganiro na RDB\" \/><figcaption>Abanyeshuri ba Wharton Business School mu kiganiro na RDB<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11555 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/COO_wa_RDB_Akamnzi_Clare_aganira_n_abanyeshuri_b_Abanyamerika.jpg\" alt=\"Akamanzi Clare ushinzwe ibikorwa muri RDB aganira n&#039;abanyeshuri b&#039;Abanyamerika\" \/><figcaption>Akamanzi Clare ushinzwe ibikorwa muri RDB aganira n&#039;abanyeshuri b&#039;Abanyamerika<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu rugendoshuri Abanyamerika 28 bakomeje kugirira mu Rwanda, basuye Ikigo cy\u2019Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) maze batangaza ko bishimira uko ubushabitsi (business) bukorwa.} Aba banyeshuri biga mu Ishuri ry\u2019Ubucuruzi rya Wharton muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho bakurikirana amasomo y\u2019ubucuruzi bakaba bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer\/COO), Akamanzi Clare yatangarije [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9112],"tags":[16796,16770],"byline":[12954],"hashtag":[],"class_list":["post-19765","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ubukungu","tag-a_doingbusiness","tag-homenews","byline-elisee-mpirwa"],"bylines":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19765","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19765"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19765\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19765"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19765"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19765"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19765"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19765"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}