{"id":19762,"date":"2012-01-04T12:49:15","date_gmt":"2012-01-04T12:49:15","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abasambanya-abana-b-abanyeshuri-bararye-bari-menge\/"},"modified":"2012-01-06T09:51:23","modified_gmt":"2012-01-06T09:51:23","slug":"abasambanya-abana-b-abanyeshuri-bararye-bari-menge","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/abasambanya-abana-b-abanyeshuri-bararye-bari-menge\/","title":{"rendered":"Abasambanya abana b\u2019abanyeshuri bararye bari menge"},"content":{"rendered":"<p>{Mu itangira ry\u2019Umwaka  w\u2019amashuri wa 2012 abanyeshuri bo mu myaka yisumbuye bazatangira mu byiciro by\u2019intara. Ibi bizakorwa ku tariki ya 8 n\u2019iya 9 Mutarama  rwego rwo kuborohereza kugera ku ishuri.}<\/p>\n<p>Dr. Harebamungu Mathias Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n\u2019ayisumbuye mu kiganiro yagiranye n\u2019abanyamakuru, Polisi y\u2019igihugu n\u2019 abafite Amashyirahamwe ashinzwe gutwara abantu mu Rwanda yavuze uko bizakorwa.<\/p>\n<p>Yavuze ko kugirango abana basubire ku ishuri mu mutuzo, hemejwe ko amashuri yose yo mu Ntara y\u2019Amajyepfo n\u2019iyo mu Ntara y\u2019iburengerazuba bazajya ku ishuri tariki 08 Mutarama 2012, abiga mu Ntara zisigaye zose uko ari 3 bo bakazahagera bukeye bwaho ku itariki ya 09.<\/p>\n<p>Dr.Harebamungu yavuze ko mu nama yo kuya 30 Ukuboza 2011 yahuje abakozi ba Minisiteri y\u2019uburezi hamwe n\u2019abayobozi bashinzwe uburezi mu Turere, n\u2019abakozi bashinzwe ubugenzuzi bw\u2019uburezi mu Ntara bemeje ko abayobozi b\u2019ibigo by\u2019amashuri bose bagomba kugira uruhare rugaragara mu kwakira abanyeshuri igihe cyose bazagerera ku ishuri, bagafata abana nk\u2019ababo.<\/p>\n<p>{{Abasohokana abana babanyeshuri bakabararana bararye bari menge}}<\/p>\n<p>Dr. Harebamungu yagize ati:&#8221;Abatwara abana mu mahoteli mu gihe cy\u2019itangira ry\u2019amashuri bakabararana bararye bari menge.\u201d Aha yavuze ko hari inzego zibishinzwe zizakurikirana uko iki gikorwa cyo kugeza abana ku ishuri kizakurikiranwa. <\/p>\n<p>Yongeyeho ko abazabifatirwamo bazahanwa by\u2019intangarugero. Kugirango ibi byose bizagende neza kandi yavuze ko ababyeyi bagomba kohereza abana babo ku bigo by\u2019amashuri bambaye umwenda w\u2019ishuri ubaranga (uniform).<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko kongera amafaranga y\u2019ishuri bisuzumwa n\u2019inama y\u2019ababyeyi, bikemezwa na Njyanama y\u2019akarere kugira ngo akavuyo kabibagamo gacike.<\/p>\n<p>CIP Burahinda Ntacyo ushinzwe ibikorwa bya Traffic Police wari mu bitabiriye iy\u2019i nama yavuze ko abatwara abagenzi  bagomba kwirinda umuvuduko ukabije ndetse ngo ingamba zose zo kubigenzura no guhana abatabyubahiriza zihari. <\/p>\n<p>Yibukije ko imodoka zose zigomba kubanza guca muri Controle technique mbere yo kujya mu muhanda mu gikorwa cyo kugeza abana ku ishuri.<\/p>\n<p>Ngarambe Charles, Umubyobozi Mukuru wa  KBS yavuze ko  bazafasha  abanyeshuri kugera mu Ntara n\u2019uturere mu gihe cyo kujya ku ishuri, mu gihe byari bimenyerewe ko byakorwaga n\u2019izindi campany zitwara abagenzi mu Ntara ndetse n\u2019imodoka zimenyerewe ku izina rya twegerane. <\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11552 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Dr-Harebamungu_Mathias.jpg\" alt=\"Dr.Harebamungu Mathias\" \/><figcaption>Dr.Harebamungu Mathias<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11551 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Abanyamakuru_bitabiriye_iyi_nama.jpg\" alt=\"Abanyamakuru bitabiriye iyi nama\" \/><figcaption>Abanyamakuru bitabiriye iyi nama<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu itangira ry\u2019Umwaka w\u2019amashuri wa 2012 abanyeshuri bo mu myaka yisumbuye bazatangira mu byiciro by\u2019intara. Ibi bizakorwa ku tariki ya 8 n\u2019iya 9 Mutarama rwego rwo kuborohereza kugera ku ishuri.} Dr. Harebamungu Mathias Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n\u2019ayisumbuye mu kiganiro yagiranye n\u2019abanyamakuru, Polisi y\u2019igihugu n\u2019 abafite Amashyirahamwe ashinzwe gutwara abantu mu Rwanda yavuze [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-19762","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19762","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19762"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19762\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19762"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19762"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19762"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19762"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19762"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}