{"id":19761,"date":"2012-01-04T12:01:43","date_gmt":"2012-01-04T12:01:43","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/indaya-n-inzererezi-bateje-ibitaro-bya-muhima-igihombo-cya-miliyoni-5\/"},"modified":"2012-01-04T12:05:45","modified_gmt":"2012-01-04T12:05:45","slug":"indaya-n-inzererezi-bateje-ibitaro-bya-muhima-igihombo-cya-miliyoni-5","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/indaya-n-inzererezi-bateje-ibitaro-bya-muhima-igihombo-cya-miliyoni-5\/","title":{"rendered":"Indaya n\u2019inzererezi bateje ibitaro bya Muhima igihombo cya miliyoni 5"},"content":{"rendered":"<p>{Abavugwaho guhombya ibitaro bya Muhima amafaranga angana na miliyoni 5 z\u2019u Rwanda mu mwaka ushize wa 2011 ni abantu batagira ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de sant\u00e9).}<\/p>\n<p>Ibyo twabitangarijwe n&#8217;umugenzuzi w\u2019imari mu bitaro bya Muhima Rugubira Gad, wavuze ko no mu mwaka wa 2010 bahombye amafaranga angana na miliyoni 7 bitewe n\u2019abantu batagira ubwishingizi bwo kwivuza bataha batishyuye ibitaro n\u2019abivuza bisanzwe bakagenda batishyuye. Muri abo harimo: Indaya, abakozi bo mu rugo, abacururiza ku dutaro mu mujyi wa Kigali, abana baba mu mihanda bazwi ku izina rya mayibobo, n\u2019abantu baza kuvuzwa bakomeretse baba badafite ibyangombwa bibaranga cyangwa aho babarizwa.<\/p>\n<p>{{Kwishyura ubwisungane mu kwivuza bushya biracyagoye bamwe}}<\/p>\n<p>Mukamana Laurence atuye mu murenge wa Biryogo mu karere ka Nyarugenge; afite abana batandatu. Iyo umurebye ku maso n\u2019uko yambaye ubona ari umuntu usirimutse ariko ntabwo abasha kwiyishyurira mutuelle de sant\u00e9 n\u2019abana be. Umurenge umwishyurira n\u2019umuryango we ubwisungane mu kwivuza bw&#8217;amafaranga ibihumbi cumi na bine (14.000 Frw). <\/p>\n<p>Mukamana avuga ko kutagira akazi, kubyara abana benshi n\u2019ubukene biri mu byatumye atabasha kwiyishyurira mutuelle de sant\u00e9. <\/p>\n<p>Nyiraminani Th\u00e9r\u00e8se we twamusanze ku bitaro bya Muhima aje gufata mutuelle. Yatangarije IGIHE.com ko asanga ubu bwishingizi bwasubira ku mafaranga 1 000 kuko hakiri abaturage benshi batabasha kwiyishyurira ibihumbi bitatu byo mu cyiciro cy\u2019abaciriritse. Akomeza avuga ko abatishoboye aribo benshi batabasha kubwiyishyurira kandi bakaba bishyira mu cyiciro cy\u2019abatindi nyakujya.<\/p>\n<p>Twabibutsa ko mutuelle de sant\u00e9 yishyurwa mu byiciro bitatu aribyo: icyiciro cya mbere cy&#8217;abishoboye bishyura ibihumbi birindwi, icyiciro cy\u2019abaciriritse bakishyura amafaranga ibihumbi bitatu, naho icyiciro cya gatatu kikaba icy\u2019abatindi nyakujya bishyurirwa na Leta amafaranga angana n\u2019ibihumbi bibiri.<\/p>\n<p>Ibitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima bikaba byivurizwamo n\u2019abarwayi bari hagati y\u2019ijana na mirongo itanu na maganabiri ku munsi.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abavugwaho guhombya ibitaro bya Muhima amafaranga angana na miliyoni 5 z\u2019u Rwanda mu mwaka ushize wa 2011 ni abantu batagira ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de sant\u00e9).} Ibyo twabitangarijwe n&#8217;umugenzuzi w\u2019imari mu bitaro bya Muhima Rugubira Gad, wavuze ko no mu mwaka wa 2010 bahombye amafaranga angana na miliyoni 7 bitewe n\u2019abantu batagira ubwishingizi bwo kwivuza [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-19761","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19761","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19761"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19761\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19761"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19761"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19761"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19761"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19761"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}