{"id":19758,"date":"2012-01-04T11:22:40","date_gmt":"2012-01-04T11:22:40","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imitwe-yakuye-kadhafi-ku-butegetsi-yatangiye-gukozanyaho\/"},"modified":"2012-01-04T11:44:17","modified_gmt":"2012-01-04T11:44:17","slug":"imitwe-yakuye-kadhafi-ku-butegetsi-yatangiye-gukozanyaho","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/imitwe-yakuye-kadhafi-ku-butegetsi-yatangiye-gukozanyaho\/","title":{"rendered":"Imitwe yakuye Kadhafi ku butegetsi yatangiye gukozanyaho"},"content":{"rendered":"<p>{Kuva kuri uyu wa Kabiri, imitwe itandukanye yakuyeho ubutegetsi bwa Muammar Kadhafi yatangiye kurwana hagati yayo mu murwa mukuru Tripoli kubera ubwumvikane buke.}<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bitangazwa na AFP, umwe mu mitwe yari isanzwe ikorera muri Tripoli n\u2019undi mutwe wafashije mu ifatwa rya Tripoli ariko wari usanzwe ukorera i Misrata yatangiye gukozanyaho mu mirwano ikomeye cyane, aho bakoreshaga imbunda nini, za gerenade ziraswa (rocket-propelled grenades),  n\u2019ibisasu birasa indege. <\/p>\n<p>Intandaro y\u2019iyo mirwano ni uko kuri ubu imitwe iturutse mu bice bitandukanye by\u2019igihugu yafatanyije mu gukura umujyi wa Tripoli mu maboko y\u2019izari ingabo za Kadhafi iri kurangwa n&#8217;ubwumvikane buke hagati yayo kuko bose bashaka kugira uruhare rukomeye mu buyobozi bw\u2019igihugu. <\/p>\n<p>Si ubwa mbere mu mitwe yarwanyaga Kadhafi hagaragaye ibibazo nk\u2019ibyo, kuko mu kwezi kwa Nyakanga 2011 Gen. Abdel Fatah Youn\u00e8s wari umuyobozi mukuru w\u2019ingabo zarwanyaga Kadhafi yishwe azira ubwumvikane buke hagati ye n\u2019abari bamwungirije. Ikindi cyavugwaga muri icyo gihe ni uko abarwanya Kadhafi nibaramuka bafashe ubutegetsi hazabaho ibibazo hagati y\u2019abaturuka mu turere n\u2019amoko atandukanye, ibintu bitabagaho mu gihe cya Kadhafi.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo gukura urungabangabo mu gisirikare, abayobozi bakuru ba CNT bafashe icyemezo cyo gushyiraho umuyobozi mukuru mushya w\u2019ingabo, ariwe Gen. Youssef Mangoush. Uwo mugabo yahoze ari umwe mu byegera bya Kadhafi, aza kwitandukanya nawe mu myaka 10 ishize,  mu ntambara akaba yari ku ruhande rwa CNT. <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuva kuri uyu wa Kabiri, imitwe itandukanye yakuyeho ubutegetsi bwa Muammar Kadhafi yatangiye kurwana hagati yayo mu murwa mukuru Tripoli kubera ubwumvikane buke.} Nk\u2019uko bitangazwa na AFP, umwe mu mitwe yari isanzwe ikorera muri Tripoli n\u2019undi mutwe wafashije mu ifatwa rya Tripoli ariko wari usanzwe ukorera i Misrata yatangiye gukozanyaho mu mirwano ikomeye cyane, aho [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9126],"tags":[16770],"byline":[11170],"hashtag":[],"class_list":["post-19758","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mahanga","tag-homenews","byline-olivier-ntaganzwa"],"bylines":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11170,"name":"Olivier NTAGANZWA","slug":"olivier-ntaganzwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19758","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19758"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19758\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19758"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19758"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19758"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19758"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19758"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}