{"id":19756,"date":"2012-01-04T10:53:39","date_gmt":"2012-01-04T10:53:39","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/apr-fc-igiye-gucakirana-na-isonga-fc\/"},"modified":"2012-01-04T10:40:46","modified_gmt":"2012-01-04T10:40:46","slug":"apr-fc-igiye-gucakirana-na-isonga-fc","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/apr-fc-igiye-gucakirana-na-isonga-fc\/","title":{"rendered":"APR FC igiye gucakirana na Isonga FC"},"content":{"rendered":"<p>{Kuwa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2012 ku cyicaro cya (FERWAFA) habereye tombola y\u2019 uko amakipe azahura mu mikino ya mbere y\u2019igikombe cy\u2019Amahoro.}<\/p>\n<p>Igikombe cy\u2019Amahoro 2012 kizitabirwa n\u2019amakipe 32 harimo 13 yo mu cyiciro cya mbere n\u2019izindi zo mu cyiciro cya kabiri.<\/p>\n<p>Nyuma ya tombola yitabiriwe n\u2019abahagarariye aya makipe yose, ikipe ya APR FC ifite iki gikombe yatomboye ikipe Isonga FC igizwe n\u2019abakinnyi benshi bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy\u2019 Isi cy\u2019abatarengeje imyaka 17 muri Mexico.<\/p>\n<p>Andi makipe y\u2019ibihangange nka Rayons sport yatomboye Musanze FC, Police FC itombora Espoir FC, Kiyovu itombola Intare FC.<\/p>\n<p>Imikino y\u2019igikombe cy\u2019Amahoro (Peace cup 2012) iteganyijwe gutangita tariki ya 7 n\u2019iya 8 Mutarama 2012 hakinwa imikino ya 1\/16 cyirangiza.<\/p>\n<p>Amakipe akina umukino umwe zikuranamo ukabera ku kibuga cyatombowe (nta kipe ikinira ku kibuga cyayo), Amategeko y\u2019Ishyirahamwe ry\u2019Umupira w\u2019amaguru mu Rwanda (FERWAFA) abiteganya.<\/p>\n<p>{{Uko amakipe azahura muri 1\/16 cyirangiza n\u2019ibibuga azakiniraho}}.<\/p>\n<p>1.APR FC vs. Isonga FC (Kigali)<\/p>\n<p>2. Police FC vs. Espoir FC (Kamena)<\/p>\n<p>3. AS Kigali vs. Kirehe FC (Rwamagana)<\/p>\n<p>4. Mukura VS vs. Rwamagana City (Kigali)<\/p>\n<p>5. Rayon Sports vs Musanze FC (Gisenyi)<\/p>\n<p>6. Marines FC vs. Zebres FC (Musanze)<\/p>\n<p>7. AS Muhanga vs. Unity FC (Kigali)<\/p>\n<p>8. Kiyovu Sports vs. Intare FC (Kigali)<\/p>\n<p>9. ASPOR FC vs. Gasabo United (Kigali)<\/p>\n<p>10. SEC FC vs. SORWATHE FC (Kigali)<\/p>\n<p>11. Amagaju FC vs. UNR FC (Nyanza)<\/p>\n<p>12. La Jeunesse vs. Etoile de l\u2019Est (Rwamagana)<\/p>\n<p>13. Etincelles FC vs. Esperance FC (Musanze)<\/p>\n<p>14. Interforce FC vs. Stella Maris (Musanze)<\/p>\n<p>15. United Stars vs. Nyanza FC (Nyanza)<\/p>\n<p>16. Pepiniere FC vs. Bugesera FC (Kigali)<\/p>\n<p>{{Muri 1\/8 cyirangiza.}}<\/p>\n<p>Imikino ya 1\/8 cyirangiza iteganyijwe tariki ya 1 Gashyantare 2012.<\/p>\n<p>Mu makipe akomeye ategerejwe ko ashobora guhita acakirana mu gihe arenze 1\/16 cyirangiza harimo  ikipe ya Mukura ishobora guhura na Etincelle, Rayons sport igahura na La jeunesse.<\/p>\n<p>Ikipe izava hagati ya APR FC n\u2019Isonga FC izacakirana n\u2019izava hagati ya Pepiniere FC na Bugesera FC; Ikipe izava hagati Police FC na Espoir FC izahura nizava hagati ya United Stars na Nyanza FC.<\/p>\n<p>Izava hagati ya AS Kigali na Kirehe FC izacakirana n\u2019izava hagati ya Interforce FC  na Stella Maris; izava hagati ya Mukura VS na  Rwamagana City izahura n\u2019izava hagati ya Etincelles FC na Esperance FC, naho izava hagati ya Rayon Sports na  Musanze FC izacakirana nizava hagati ya La Jeunessena Etoile de l\u2019Est.<\/p>\n<p>Na none kandi izava hagati ya Marines FC na  Zebres FC izahura n\u2019izava hagati ya Amagaju FC na UNR FC; izava hagati ya AS Muhanga na Unity FC izacakirana nizava hagati ya SEC FC na SORWATHE FC; izava hagati ya Kiyovu Sports  na Intare FC yo  ikazacakirana n\u2019izava hagati ya ASPOR FC na Gasabo United.<\/p>\n<p>{{Muri \u00bc na \u00bd cyirangiza mu gikombe cy\u2019Amahoro 2012.}}<\/p>\n<p>Mu mikino ya \u00bc cyirangiza amakipe y\u2019 ibihangange ashobora gucakirana igihe yaba yakomeje kwitwara neza mu mikino ibanza harimo  ikipe ya Rayons Sport na Kiyovu, mu gihe amakipe afatwa nk\u2019aho akomeye mu Rwanda agize amahirwe yo kwitwara neza muri iyi mikino muri  \u00bd cyirangiza hashobora kuzagaragaramo umukino uzahuza ikipe ya APR FC n\u2019 ikipe yaba yavuye hagati ya Rayons sport na Kiyovu.<\/p>\n<p>Ikindi kigaragara mu buryo tombola yagenze ni uko  APR FC na Police FC zahuriye ku mukino wa nyuma umwaka ushize  zidashobora guhura mbere y\u2019 umukino wa nyuma.<\/p>\n<p>Tubabwire ko Ikipe itwaye igikombe cy\u2019Amahoro ihagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya Orange CAF Confederation Cup. <\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuwa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2012 ku cyicaro cya (FERWAFA) habereye tombola y\u2019 uko amakipe azahura mu mikino ya mbere y\u2019igikombe cy\u2019Amahoro.} Igikombe cy\u2019Amahoro 2012 kizitabirwa n\u2019amakipe 32 harimo 13 yo mu cyiciro cya mbere n\u2019izindi zo mu cyiciro cya kabiri. Nyuma ya tombola yitabiriwe n\u2019abahagarariye aya makipe yose, ikipe ya APR FC ifite [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9143],"tags":[16770],"byline":[11358],"hashtag":[],"class_list":["post-19756","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-football","tag-homenews","byline-egide-mugisha"],"bylines":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11358,"name":"Egide MUGISHA","slug":"egide-mugisha","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19756","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19756"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19756\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19756"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19756"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19756"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19756"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19756"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}