{"id":19753,"date":"2012-01-04T10:03:56","date_gmt":"2012-01-04T10:03:56","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itariki-ntarengwa-yo-kwishyuriraho-ubutaka-iracyari-ikibazo\/"},"modified":"2012-01-04T10:06:37","modified_gmt":"2012-01-04T10:06:37","slug":"itariki-ntarengwa-yo-kwishyuriraho-ubutaka-iracyari-ikibazo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/itariki-ntarengwa-yo-kwishyuriraho-ubutaka-iracyari-ikibazo\/","title":{"rendered":"Itariki ntarengwa yo kwishyuriraho ubutaka iracyari ikibazo"},"content":{"rendered":"<p>{Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko iminsi bongereweho yo kuba barangije kwishyura ubukode bw\u2019ubutaka ari mike cyane bagerenije n\u2019ibikorwa bisaba  amafaranga biri muri uku kwezi.}<\/p>\n<p>Mukarusagara Odette avuga ko itariki 31 Mutarama 2012, izagera atarishyura ubutaka kuko ngo muri uku kwezi afite ibintu byinshi bikeneye amafaranga kandi byihutirwa.<\/p>\n<p>Ati:\u2019\u2019Ubuse nzima abana banjye amafaranga n\u2019ibikoresho by\u2019ishuri ngo ni ukwishyura ubutaka\u201d.<\/p>\n<p>Uyu mubyeyi avuga ko aretse kohereza abana ku ishuri babirukana ndetse bikazabaviramo gutsindwa bityo akaba yifuza ko iyo tariki yakwegezwa inyuma nibura bakabanza bagashakisha uko babona amafaranga.<\/p>\n<p>Undi mubyeyi utashatse ko izina rye rishyirwa ahagaraga avuga ko uku kwezi kudashobora kurangira yabonye ibihumbi 51 asabwa ngo yishyure ubutaka.<\/p>\n<p>Ati:\u2019\u2019 Iki gihe ni gito kuri njye, ubu ndimo kurya ntariye  ndanywa amazi ntagere ku mutima ngo mbone ibikoresho by\u2019abanyeshuri ubwose ningira Imana bakagenda urumva hari icyo nzaba nsigaranye\u201d.<\/p>\n<p>Uyu mugore w\u2019imibiri yombi kandi avuga ko afite ibindi bibazo bitandukanye bituma adashobora kwishyura amafaranga ku gihe; kimwe muri byo ni uko atararangiza gutanga amafaranga y\u2019ubwisungane mu kwivuza.<\/p>\n<p>Ati:\u2019\u2019 Ubu se nzareke abantu bazerembere iwanjye ngo ndirukira kwishyura ubutaka, ni nkererwa bazambarire ayo mande nta kundi nabigenza\u201d.<\/p>\n<p>Uwitwa Herbert ufite inzu mu Izindiro ho mu Karere ka Gasabo avuga ko yaciwe amafaranga adashobora kuba yabonye mu mpera z\u2019uku kwezi.<\/p>\n<p>Ati:\u201dNtagiye kubeshya uku kwezi ntigushobora kurangira nishyuye amafaranga ibihumbi 225, Mfite inzu nto mbano n\u2019ubutaka bungana n\u2019akarima k\u2019igikoni; ibyo ndimo kubisobanura ngo ndebe ko nagabanyirizwa\u201d.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo bimeze gutya ariko benshi  mu baganiriye na IGIHE.com berekanaga ko iki iki gikorwa batakishimiye, ndetse bagasaba ko kwishyura ubutaka byakurwaho burundu hakajya hishyura abafite amazu y\u2019ubucuruzi.<\/p>\n<p>Bati:\u201dAriko se, umuntu arapfundapfundikanya akaka  inguzanyo yo kubaka akazu, barangiza bati sora kandi n\u2019ayo wagurijwe utararangiza kuyishyura\u201d.<\/p>\n<p>Bakomeje bavuga ko iki gikorwa cyateje akajagarari mu bantu ngo kuko abakoze ibarura batigeze bababwira ko hazabaho iki gikorwa cyo kwishyuza amafaranga y\u2019ubukode bw\u2019ubutaka.<\/p>\n<p>Bagira bati:\u201dBabaruraga batubwira ko ari uguha agaciro ubutaka, ngo tujye tubona inguzanyo maze natwe tubisinyira twihuse none reba ngo nitwishyure\u201d.<\/p>\n<p>Itariki ntarengwa yo kwishyurira ho ubutaka yari tariki 31 Ukuboza 2011, abaturage bagaragaje ko iri hafi kandi inabatunguye, leta ibongereho iminsi ingana n\u2019ukwezi yo kuba barangije kwishyura. Bivuze utazubahiriza tariki ya 31 Mutarama 2012 bazatangira ku mubarira amande.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko iminsi bongereweho yo kuba barangije kwishyura ubukode bw\u2019ubutaka ari mike cyane bagerenije n\u2019ibikorwa bisaba amafaranga biri muri uku kwezi.} Mukarusagara Odette avuga ko itariki 31 Mutarama 2012, izagera atarishyura ubutaka kuko ngo muri uku kwezi afite ibintu byinshi bikeneye amafaranga kandi byihutirwa. Ati:\u2019\u2019Ubuse nzima abana [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-19753","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19753","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19753"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19753\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19753"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19753"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19753"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19753"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19753"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}