{"id":19751,"date":"2012-01-04T09:01:49","date_gmt":"2012-01-04T09:01:49","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gukora-imibonano-mpuzabitsina-biba-byiza-iyo-bihawe-umugisha\/"},"modified":"2012-01-04T19:05:26","modified_gmt":"2012-01-04T19:05:26","slug":"gukora-imibonano-mpuzabitsina-biba-byiza-iyo-bihawe-umugisha","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gukora-imibonano-mpuzabitsina-biba-byiza-iyo-bihawe-umugisha\/","title":{"rendered":"Gukora imibonano mpuzabitsina biba byiza iyo bihawe umugisha"},"content":{"rendered":"<p>{Ku bufatanye n\u2019Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019ubuzima (RBC), Ishyirahamwe ry\u2019abanyeshuri biga muri Kaminuza y\u2019Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AGEUAAC) basoje icyumweru cyahariwe kurwanya SIDA babinyujije mu mikino.}<\/p>\n<p>Niyonzima Vedaste ukuriye ihuriro ry\u2019amatsinda atandukanye akorera (clubs) muri iri shuri avuga ko iyi gahunda iri mu rwego rwo kongera imibereho myiza y\u2019abanyeshuri ndetse n\u2019abaturiye ikigo.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cImpamvu twahisemo kunyuza ubutumwa mu mikino ni uko turi urubyiruko kandi ari bwo tubona uko tubaha ubutumwa bagenewe byoroshye kandi tubona ko babwakira neza\u201d.<\/p>\n<p>Uwari ahagarariye RBC, Hakizimana Valens yibukije abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ko gukora imibonano mpuzabitsina atari bibi ari biba byiza kurusha iyo bihahwe umugisha.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cUrubyiruko nirwo ahanini rugomba kurushaho kwigishwa ibijyanye n\u2019indwara ya SIDA kuko ni narwo rugize umubare munini w\u2019Abanyarwanda. Bityo bagomba kumenya ukuri ko imibonano mpuzabitsina ari myiza ariko iba myiza kurushaho iyo ihawe umugisha kandi inyuze mu buryo bwemewe n\u2019amategeko.\u201d<\/p>\n<p>Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza, RUGENGANDE Jered  avuga ko iyi Kaminuza ifite inshingano nyinshi zirimo izo kwigisha ubumenyi ndetse n\u2019izindi nyigisho z\u2019ubuzima.<\/p>\n<p>Yagize ati: \u201cDufite isoma rya Philosophie de la Sante tunyuzamo amasomo y\u2019ibijyanye no kwirinda SIDA kandi kuba turi kaminuza y\u2019idini, twe twerekana uburyo nyabwo bwo kwirinda iki cyorezo kandi ubwo buryo ari bwo bwagaragayeho kuba ari ari bwo bwizewe 100% ari bwo kwifata, kandi tukagaragaza ko hari n\u2019ubundi buryo bwo kwirinda\u201d.<\/p>\n<p>Muligande yanavuze ko kuba nta dukingirizo tugaragara muri iyi kaminuza, ari uko abahiga batahaba nko mu zindi kaminuza kandi n\u2019abahiga batiga buri munsi.<\/p>\n<p>Ubuyobozi bw\u2019iyi kaminuza buvuga ko kandi bufite gahunda yo kuzamura umubare w\u2019urubyiruko rwitabira kwipimisha ku bushake cyane cyane bushishikariza abakobwa kuko ari bo bagaragara nk\u2019aho babitinya cyane; bakaba baranashyizeho gahunda yo kuganira kuri iki cyorezo buri wa kabiri.<\/p>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11542 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Umuyobozi_mukuru_wungirije_ushinzwe_amasomo_muri_AUCA_Muligande_Geredi.jpg\" alt=\"Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri AUCA, RUGENGANDE Jered \" \/><figcaption>Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri AUCA, RUGENGANDE Jered<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11540 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Hakizimana_Valens_wo_muri_RBC_yigighije_abanyeshuri_uko_bakoresha_agakingirizo.jpg\" alt=\"Hakizimana Valens wo muri RBC yigighije abanyeshuri uko bakoresha agakingirizo\" \/><figcaption>Hakizimana Valens wo muri RBC yigighije abanyeshuri uko bakoresha agakingirizo<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11538 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Abaturanyi_b_iyi_kaminuza_babana_n_ubwandu_bwa_SIDA_bahawe_imfashanyo_n_abanyeshuri_ba_AUCA.jpg\" alt=\"Abaturanyi b&#039;iyi kaminuza babana n&#039;ubwandu bwa SIDA bahawe imfashanyo n&#039;abanyeshuri ba AUCA\" \/><figcaption>Abaturanyi b&#039;iyi kaminuza babana n&#039;ubwandu bwa SIDA bahawe imfashanyo n&#039;abanyeshuri ba AUCA<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11539 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Amakipe_yitwaye_neza_muri_iyi_mikino_yahembwe.jpg\" alt=\"Amakipe yitwaye neza muri iyi mikino yahembwe\" \/><figcaption>Amakipe yitwaye neza muri iyi mikino yahembwe<\/figcaption><\/figure>\n<figure class=\"spip-document spip-document-11541 aligncenter\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/spipimg.igihe.com\/jpg\/Muri_iyi_kaminuza_abanyeshuri_benshi_barangwa_no_kwitabira_ibikorwa_byahabereye.jpg\" alt=\"Muri iyi kaminuza abanyeshuri benshi barangwa no kwitabira ibikorwa byahabereye\" \/><figcaption>Muri iyi kaminuza abanyeshuri benshi barangwa no kwitabira ibikorwa byahabereye<\/figcaption><\/figure>\n<p>{{Foto: Elis\u00e9e Mpirwa}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Ku bufatanye n\u2019Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019ubuzima (RBC), Ishyirahamwe ry\u2019abanyeshuri biga muri Kaminuza y\u2019Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AGEUAAC) basoje icyumweru cyahariwe kurwanya SIDA babinyujije mu mikino.} Niyonzima Vedaste ukuriye ihuriro ry\u2019amatsinda atandukanye akorera (clubs) muri iri shuri avuga ko iyi gahunda iri mu rwego rwo kongera imibereho myiza y\u2019abanyeshuri ndetse n\u2019abaturiye ikigo. Yagize ati: \u201cImpamvu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16770],"byline":[12954],"hashtag":[],"class_list":["post-19751","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-homenews","byline-elisee-mpirwa"],"bylines":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12954,"name":"Elis\u00e9e Mpirwa","slug":"elisee-mpirwa","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2923,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19751","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19751"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19751\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19751"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19751"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19751"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19751"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19751"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}