{"id":19739,"date":"2012-01-03T15:42:11","date_gmt":"2012-01-03T15:42:11","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/usa-yishe-umwana-w-imyaka-2-amuziza-kurwara-impiswi\/"},"modified":"2012-01-03T16:56:37","modified_gmt":"2012-01-03T16:56:37","slug":"usa-yishe-umwana-w-imyaka-2-amuziza-kurwara-impiswi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/usa-yishe-umwana-w-imyaka-2-amuziza-kurwara-impiswi\/","title":{"rendered":"USA: Yishe umwana w&#8217;imyaka 2 amuziza kurwara impiswi"},"content":{"rendered":"<p>{Muri leta ya Carolina ya Ruguru, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika mu gace ka Wilmington haravugwa umusore w\u2019imyaka 19, wakubise umwana w\u2019imyaka 2 kugera apfuye amuziza ko yahitwaga.}<\/p>\n<p>Jonathan Rodriguez yishe uyu mwaka w\u2019imwe mu nshuti ze amuziza ko yari arwaye impiswi, ubwo yari yamumusigiye ngo amumurebere kuko yari agiye mu kazi.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko ibiro ntaramakuru by&#8217;Abanyamerika (AP) ibitangaza, abaganga bavuze ko uyu mwana yahitanywe na kuvirirana, ndetse n\u2019ububabare bwinshi yatewe no gutwikwa ku mugongo ndetse no ku nda ye.<\/p>\n<p>Uyu musore Jonathan yari yasigiwe uyu mwana n\u2019abandi bavandimwe be babiri na mushuti we ubwo yari agiye ku kazi, akabamusigira ngo abiteho kugera agarutse mu masaha akurikiye, aha hakaba hari ku cyumweru ku munsi w\u2019ubunani.<\/p>\n<p>Ahagana mu ma saa mbiri z\u2019ijoro nibwo uyu musore Rodriguez yahamagaye Polisi ayitangariza ko amaze kuryamisha umwana ari muzima none akaba agiye kumureba agasanga atagihumeka, ubwo ubutabazi bwahageraga bwakoze ibishoboka byose ngo umwana asubizwe ubuzima ariko biranga.<\/p>\n<p>Abavandimwe b\u2019uyu mwana w\u2019umukobwa utaratangajwe izina nibo babwiye polisi ko uyu musore yakomeje amukubita cyane kuko yari arwaye impiswi (diarrhea), abandi baturanyi nabo bakaba baratangaje ko bakomeje kumva umwana utaka cyane uwo munsi, gusa bakinenga ko nta n\u2019umwe waretse kwizihiza umunsi w\u2019ubunani ngo aze kureba ikiri gutuma umwana muto arira bene ako kageni.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Muri leta ya Carolina ya Ruguru, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z&#8217;Amerika mu gace ka Wilmington haravugwa umusore w\u2019imyaka 19, wakubise umwana w\u2019imyaka 2 kugera apfuye amuziza ko yahitwaga.} Jonathan Rodriguez yishe uyu mwaka w\u2019imwe mu nshuti ze amuziza ko yari arwaye impiswi, ubwo yari yamumusigiye ngo amumurebere kuko yari agiye mu kazi. Nk\u2019uko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2921,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9126],"tags":[16770],"byline":[11153],"hashtag":[],"class_list":["post-19739","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-mahanga","tag-homenews","byline-simbi"],"bylines":[{"id":11153,"name":"Simbi","slug":"simbi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11153,"name":"Simbi","slug":"simbi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19739","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2921"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19739"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19739\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19739"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19739"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19739"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19739"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19739"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}