{"id":19738,"date":"2012-01-03T15:28:11","date_gmt":"2012-01-03T15:28:11","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhima-batewe-inkeke-n-umwijima-wa-nijoro\/"},"modified":"2012-01-03T15:35:25","modified_gmt":"2012-01-03T15:35:25","slug":"muhima-batewe-inkeke-n-umwijima-wa-nijoro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/muhima-batewe-inkeke-n-umwijima-wa-nijoro\/","title":{"rendered":"Muhima: Batewe inkeke n&#8217;umwijima wa nijoro"},"content":{"rendered":"<p>{Mu  Murenge wa Muhima  abaturage baturiye umuhanda  uva Nyabugogo kugera  ku Kinamba, barasaba ko ibikorwa byo kubakiriza amatara yo kuri uwo muhanda byakwihutishwa  kuko umwijima waho uteye inkeke, ubuyobozi bw\u2019Umujyi wa Kigali bwatanze icyumweru kimwe ngo icyo kibazo kibe cyakemutse.}<\/p>\n<p>Uyu muhanda uca hagati yaho abaturage batuye n\u2019igishanga bivugwa ko cyabaye indiri y\u2019ibisambo n\u2019abagizibanabi igihe  kirekire,  abaturage  bo ku Muhima  bavuga ko kuva aho baboneye  ariya  matara ishyizwe  kumuhanda  batangiye  kugira  icyizere, gusa  na none  baribaza  igihe ayo matara  amanitse  ku nkengero z\u2019umuhanda  azakirizwa  bikabayobera, cyane  ko ngo  amaze  iminsi  amanitswe.<\/p>\n<p>Mukayirebe  Solange  ni  umwe mubaturiye uyu muhanda, ubwo yaganiraga na IGIHE.com yadutangarije  ko  babangamirwa cyane no  kuba nta rumuri rurangwa  muri  uriya  muhanda nijoro,  kuko bituma  ingendo zabo zirangira  kare cyangwa  zikanasubikwa.<\/p>\n<p>Rugira  Patrick ni umusore w\u2019umumotari  uturiye  uyu  muhanda,  nawe avuga  ko bibabangamira kubera  ko  nta bwisanzure  bugaragara  ku baturage bahaturiye mu masaha ya ninjoro, aha  Rugira yaduhaye urugero rw\u2019umubyeyi  w\u2019umuganga  ngo burigihe iyo atashye abanza guhamagara  umuntu uza kumutegereza  ku muhanda  ngo  batazamugirira nabi.<\/p>\n<p>Umukuru  w\u2019Umudugudu w\u2019Icyerekezo Habimana  Aristide yagize ati:\u201cTwe nk\u2019abantu  baturiye  uyu  muhanda  n\u2019iki  gishanga  nta kuntu twabura  kugira  impungenge cyane cyane twe babayobozi  turabangamirwa cyane, kuko  uyu  muhanda  wakabaye  ugendwa cyane  ariko siko  biri kubera  iki  kibazo cy\u2019umwijima\u201d.<\/p>\n<p>Habimana akomeza agira ati:\u201dN\u2019iyo twakaza umutekano  nk&#8217;uko  n\u2019ubundi tubikora, ntibyabuza  ko  tubangamirwa no kuba  hatabona\u201d. Akomeza asaba ko inzego zibishinzwe zikwiye kwihutisha  igikorwa  cyokubaha urumuri.<\/p>\n<p>Rangira Bruno ushinzwe  itangazamakuru  mu Mujyi wa Kigali yatangarije IGIHE.com ko abaturage bo ku Muhima badakwiye  kugira  impungenge na gato  kuko  ngo  bashonje bahishiwe,  yagize  ati:\u201dNgira ngo nabo  barabibonye  ko  turimo  kubyihutisha   ubu  turabizeza  ko  mu mpera z\u2019iki  cyumweru  cya mbere cy\u2019umwaka  wa 2012 nkuko  biteganyijwe  hazaba  hatangiye  kwaka\u201d.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Mu Murenge wa Muhima abaturage baturiye umuhanda uva Nyabugogo kugera ku Kinamba, barasaba ko ibikorwa byo kubakiriza amatara yo kuri uwo muhanda byakwihutishwa kuko umwijima waho uteye inkeke, ubuyobozi bw\u2019Umujyi wa Kigali bwatanze icyumweru kimwe ngo icyo kibazo kibe cyakemutse.} Uyu muhanda uca hagati yaho abaturage batuye n\u2019igishanga bivugwa ko cyabaye indiri y\u2019ibisambo n\u2019abagizibanabi igihe [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9736],"tags":[],"byline":[13115],"hashtag":[],"class_list":["post-19738","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-indirimbo-669","byline-mihigo-wa-mugabo-frank"],"bylines":[{"id":13115,"name":"Mihigo Wa Mugabo Frank","slug":"mihigo-wa-mugabo-frank","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":13115,"name":"Mihigo Wa Mugabo Frank","slug":"mihigo-wa-mugabo-frank","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19738","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19738"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19738\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19738"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19738"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19738"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19738"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19738"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}