{"id":19724,"date":"2012-01-03T09:47:44","date_gmt":"2012-01-03T09:47:44","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umuhanzi-kizito-mihigo-ni-muntu-ki\/"},"modified":"2012-01-08T03:20:44","modified_gmt":"2012-01-08T03:20:44","slug":"umuhanzi-kizito-mihigo-ni-muntu-ki","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/umuhanzi-kizito-mihigo-ni-muntu-ki\/","title":{"rendered":"Umuhanzi Kizito Mihigo ni muntu ki?"},"content":{"rendered":"<p>{Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y&#8217;akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y&#8217;Amajyepfo y&#8217;u Rwanda.}<\/p>\n<p>Ni umwana wa 3 mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na<br \/>\nIlibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Mihigo afite imyaka<br \/>\nicyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw\u2019abana, maze nyuma y\u2019imyaka<br \/>\nitanu, aza kuvamo umuhanzi w\u2019indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu<br \/>\nRwanda. Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y&#8217;ubutumwa aririmba.<\/p>\n<p><iframe loading=\"lazy\" width=\"420\" height=\"315\" src=\"http:\/\/www.youtube.com\/embed\/WQDpCDwxsvU\" frameborder=\"0\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p> Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n\u2019uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE \u00ab Dipl\u00f4me de Fin d\u2019Etudes\u00bb, mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.<\/p>\n<p>Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye \u00ab Institut provincial \u00bb ryo mu<br \/>\nBubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.<\/p>\n<p>Kuva yagera ku mugabane w\u2019u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba<br \/>\nn\u2019izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa muri<br \/>\nSociet\u00e9 cyane cyane mu banyarwanda.<\/p>\n<p>Izagiye zimenyekana ni nka : TWANZE GUTOBERWA AMATEKA (Iyi yayihimbye ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994,), TURI ABANA B&#8217;URWANDA (Yayihimbiye abanyarwanda baba hanze y&#8217;Igihugu), urugamba rwo kwibohora (Yayihimbye ku itariki ya 4 Nyakanga) cyangwa se IMBIMBURAKUBARUSHA, (Mu matora ya Perezida wa  Repubulika muri 2003), ndetse n\u2019INUMA (Indirimbo itanga ubutumwa bw&#8217;amahoro)<\/p>\n<p><iframe loading=\"lazy\" width=\"420\" height=\"315\" src=\"http:\/\/www.youtube.com\/embed\/KfHg6YGqxZ0\" frameborder=\"0\" allowfullscreen><\/iframe><\/p>\n<p>Umuhanzi Kizito Mihigo yashinze kandi Umuryango KMP (Fondation Kizito Mihigo pour la Paix \/ Kizito Mihigo for Peace Foundation) iharanira amahoro n&#8217;ubumuntu mu bantu.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Umuhanzi Kizito MIHIGO yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y&#8217;akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y&#8217;Amajyepfo y&#8217;u Rwanda.} Ni umwana wa 3 mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gaturika. Mihigo afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[11450],"hashtag":[],"class_list":["post-19724","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-marie-ange-ikirezi"],"bylines":[{"id":11450,"name":"Marie Ange Ikirezi","slug":"marie-ange-ikirezi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11450,"name":"Marie Ange Ikirezi","slug":"marie-ange-ikirezi","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19724","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19724"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19724\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19724"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19724"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19724"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19724"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19724"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}