{"id":19721,"date":"2012-01-03T08:53:29","date_gmt":"2012-01-03T08:53:29","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibyagezweho-mu-nama-y-igihugu-y-abana-iheruka\/"},"modified":"2012-01-03T21:59:14","modified_gmt":"2012-01-03T21:59:14","slug":"ibyagezweho-mu-nama-y-igihugu-y-abana-iheruka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ibyagezweho-mu-nama-y-igihugu-y-abana-iheruka\/","title":{"rendered":"Ibyagezweho mu nama y&#8217;igihugu y&#8217;abana iheruka"},"content":{"rendered":"<p>{Inama Nkuru y&#8217;igihugu y&#8217;abana ya gatandatu iherutse kuba yafatiwemo imyanzuro 23, muri yo 19 yashyizwe mu bikorwa, bikaba bingana na 82.6 %}<\/p>\n<p>\u2022 Imyanzuro 4 inzego yarebaga ziracyayikurikirana<br \/>\nkugira ngo ishyirwe mu bikorwa<\/p>\n<p>\u2022 Imyanzuro 2, uwa 6 n\u2019uwa 7 yagombaga<br \/>\ngushyirwa mu bikorwa n\u2019ibihugu bya EAC,<br \/>\nMINEAC yandikiye EAC Secretariat iyisaba<br \/>\nkuyigeza ku bihugu ireba kugira ngo ishyirwe mu<br \/>\nbikorwa.<\/p>\n<p>\u2022 Umwanzuro wa 14, wasabaga ko hashyirwaho<br \/>\nihuriro ry\u2019abana bagiye bitabira inama nkuru<br \/>\nz\u2019abana, ku bufatanye na UNICEF, harimo<br \/>\ngutegurwa amabwiriza yazagenga iri huriro.<\/p>\n<p>\u2022 Umwanzuro wa 19, wasabaga Gushyira mu<br \/>\nnteganya nyigisho isomo ku ruhare rw\u2019<br \/>\numwana mu burezi bumubereye,<br \/>\nwashyikirijwe MINEDUC, kugira ngo iwushyire<br \/>\nmu bikorwa.<\/p>\n<p>{{Imyanzuro yose yafashwe uko ari 23 n&#8217;ibyayikozweho}}<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 1:}} Buri wese agire uruhare mu kubaka ibyumba<br \/>\nby\u2019amashuri byagenewe<br \/>\namashuri y\u2019uburezi bw\u2019ibanze bw\u2019imyaka 9<\/p>\n<p>{Abo warebaga:} Ababyeyi, abayobozi, abarimu n\u2019abaturage <\/p>\n<p>{{Icyakozwe: }} <\/p>\n<p>&#8211; Biyobowe na MINEDUC,  ku bufatanye n\u2019ababyeyi ndetse n\u2019abafatanyabikorwa batandukanye, mu mwaka wa 2011, hubatswe ibyumba by\u2019amashuri 2,679 n\u2019ubwiherero 5,424.<\/p>\n<p>&#8211; Guhera mu mwaka wa 2008 kugeza 2011 hamaze kubakwa mu gihugu hose  ibyumba 8,687, n\u2019ubwiherero 20,311<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 2:}} Gushyira imbaraga mu burezi bw\u2019abana b\u2019incuke kuko ari wo musingi w\u2019uburezi.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: Abafatanyabikorwa, Leta n&#8217;ababyeyi<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Hemejwe politiki n\u2019ingamba bigenga uburezi bw\u2019abana b\u2019inshuke( ECD policy and its strategic plan).<\/p>\n<p>&#8211; Harateganywa gushyirwaho ECD model muri buri karere<br \/>\nKu nkunga y\u2019umushinga wa Global fund, MIGEPROF yateye inkunga amashuri y\u2019abana b\u2019inshuke 100, ahabwa ibikoresho, amahugurwa n\u2019inka kuri buri shuli.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 3:}} Gutoranya abana bafashwa mu burezi nta marangamutima.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: Abaturage, inzego z\u2019ubuyobozi n\u2019abana bahagarariye abandi.<\/p>\n<p>{{Icyakozwe:}}<\/p>\n<p>&#8211; MIGEPROF, yashyizeho amabwiriza agenga uburyo bwo gutoranya abana bafashwa mu burezi, guhera ku rwego rw\u2019umudugudu, yagejejwe ku nzego zose z\u2019ibanze, arasobanurwa, kandi agenderwaho mu gutoranya abana bugarijwe n\u2019ibibazo mu burezi. Urutonde rwemejwe hakurikijwe ayo mabwiriza nirwo abafatanyabikorwa baheraho batanga inkunga.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 4:}} Gusaba ababyeyi gufatanya n\u2019abarimu mu burezi bubereye abana.<\/p>\n<p>{Abo warebaga:} Ababyeyi n&#8217;abarimu.<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Komite z\u2019ababyeyi zashyizweho kuri buri kigo, kandi hategurwa inama y\u2019ababyeyi kuri buri kigo buri gihembwe.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 5}}: Kugena ibiganiro bihuza abarezi kugirango baganire ku bibazo bahura nabyo.<\/p>\n<p>{Abo warebaga:} Minisiteri y&#8217;Uburezi (MINEDUC) n\u2019ubuyobozi bw\u2019ibigo by\u2019amashuri.<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; MINEDUC yakoresheje amahugurwa y\u2019abayobozi b\u2019ibigo by\u2019amashuri n\u2019ababungirije ku miyoborere y\u2019amashuri\u201dschool management and leadership\u201d, kandi hategurwa inama zihoraho z\u2019abarimu ku rwego rw\u2019Uturere hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bigaragara<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 6:}} Gufasha abana baturutse mu gihugu  cya Burundi kumvikanisha icyifuzo cyabo cy\u2019uko  kwiga amashuri yisumbuye byaba ubuntu ndetse na za laboratories zigashyirwa mu bigo by\u2019amashuri yisumbuye.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}:Minisiteri y&#8217;ibikorwa by&#8217;Umuryango wa Afurika y&#8217;Iburasirazuba (MINEAC)<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; MINEAC yandikiye \u201cEAC Secretariat\u201d iyigezaho uyu mwanzuro kandi iyisaba kuwugeza ku buyobozi bw\u2019igihugu cy\u2019u Burundi.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 7}}:  Ibihugu byose byo muri Afurika y\u2019Iburasirazuba birasabwa gushyira imbaraga mu burezi( amashuri ahagije, ibikoresho, abarimu ) cyane cyane uburezi bw\u2019abana b\u2019abakobwa, abo mu cyaro no korohereza abana ingendo zo kujya no kuva ku ishuri.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: MINEAC<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}: <\/p>\n<p>MINEAC yandikiye \u201cEAC Secretariat\u201d iyigezaho uyu mwanzuro kandi iyisaba kuwugeza ku bihugu bigize EAC.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 8}}: Guha buri munyarwanda nta vangura cyane cyane rishingiye ku bumuga, uburezi bufite ireme kandi buteza imbere indangagaciro nyarwanda.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}:Itorero ry\u2019igihugu, MINEDUC, MINALOC<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; MINEDUC yateguwe \u201cSpecial education policy\u201d kandi ubu amashuri yubakwa hitabwa kuri  \u201cnorms and standards\u201d zatanzwe na MINEDUC, kandi amashuli yihariye  y\u2019abana babana n\u2019ubumuga yongerewe ubushobozi.<\/p>\n<p>&#8211; Udutabo tw\u2019indangagaciro twasakajwe mu bigo by\u2019amshuri ndetse no mu nzego z\u2019ibanze.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 9}}: Gushyiraho amashuri atanga ubumenyi bujyanye n\u2019ibikenewe ku isoko ry\u2019umurimo(entrepreneurship, vocational and professional training schools, English learning,&#8230; )<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: MINEDUC,ababyeyi n\u2019abafatanyabikorwa mu burezi.<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Hashyizweho College of technologies ( Kicukiro na Tumba) ebyili (2) kandi zihabwa ibikoresho bihagije, kugeza ubu aya mashuri afite abanyeshuli 2126.<\/p>\n<p>&#8211; Kugeza ubu hariho amashuri agera ku 158 yigisha ibya technique kandi yahawe ubushobozi n\u2019ibikoresho kugira ngo atange ubumenyi ngiro buhagije. Umwaka wa 2011, harimo abanyeshuli 58,589, abagera ku 17158 barangije umwaka wa gatandatu.<\/p>\n<p>&#8211; Ubu hariho amashuri 81 yigisha imyuga iciriritse hakaba harimo abanyeshuri 11,681.<\/p>\n<p>&#8211; Abanyeshuli bose barigishwa mu mashuri yisumbuye isomo rya Entrepreneurship.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 10}}: Gukangurira buri muntu kumva ko agomba gukurikirana impamvu umwana  w\u2019aho atuye atajya mu ishuri<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: Abaturage bose, inzego z\u2019ubuyobozi, abanyamadini, Polisi n\u2019abana<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}: <\/p>\n<p>MIGEPROF yateguye \u201cfamily campaign month\u201d imwe muri theme zayo yibanze ku gukangurira abanyarwanda kwita ku burezi bw\u2019abana babo; no kurwanya ubuzererezi, kandi inzego inzego zitandukanye( polisi, abanyamadini, inzego z\u2019ibanze,\u2026) zabigizemo uruhare<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 11}}: Kurinda imvugo yose yatuma umwana yumva ko nta gaciro afite cyane cyane kubafite ibibazo byihariye nk\u2019abana babana n\u2019ubumuga.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: Ababyeyi, abarimu n\u2019abana<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Hashyizweho itegeko ku burenganzira bw\u2019umwana  n\u2019uburyo bwo kumurinda no kumurengera kandi hagaragaramo ingingo zikumira imvugo zose zatuma umwana yumva ko nta gaciro afite cyane cyane abana babana n\u2019ubumuga<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 12:}} Kongera isuku ku mashuri.<br \/>\n{Abo warebaga}: Ababyeyi, abarimu, MINEDUC, MINISANTE, abana, abaturage bose n\u2019inzego z\u2019ubuyobozi.<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; MINEDUC yateguye \u201cQuality standars in education\u201d zigaragaramo ibirebana n\u2019isuku mu bigo by\u2019amshuri kuva mu mashuri y\u2019inshuke kugeza ku mashuri yisumbuye; kandi ikora igenzura rihoraho hagamijwe kureba uko bishyirwa mu bikorwa<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 13}}: Guha agaciro inama z\u2019abana, kuzitabira ku gihe no kuzishyigikira.<br \/>\n{Abo warebaga}: Abayobozi b\u2019inzego z\u2019ibanze.<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Inama z\u2019abana zahawe agaciro kuva ku rwego rw\u2019umudugudu kugeza ku rwego rw\u2019igihugu, kandi habayeho amatora y\u2019abana bahagarariye abandi kuri buri rwego. <\/p>\n<p>&#8211; Mu gutegura iyi nama nkuru ya karindwi hakozwe inama ziyibanziriza muri buri kagari zigamije guhuza ibitekerezo by\u2019abana kuva ku  rwego rw\u2019umudugudu, kandi ibitekerezo byabo byahawe umwanya.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 14}}: Gushyiraho ihuriro ry\u2019abana bagiye bitabira inama nkuru z\u2019abana.<br \/>\n{Abo warebaga}: Itorero ry\u2019igihugu na MIGEPROF<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; MIGEPROF ifatanyije na UNICEF yatangiye gutegura amabwiriza azagenga iri huriro.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 15}}: Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana no gufasha abana bagize ibyo byago kumenya uko bakwitwara.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: Polisi, abarezi, abashinzwe imibereho myiza y\u2019abatiurage.<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Hashyizweho \u201cGBV law\u201d; itegeko N059 rikumira kandi rihana  ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.<\/p>\n<p>&#8211; Hashyizweho umurongo wa telefoni utishyurwa ukoreshwa mu gutanga amakuru ajyanye n\u2019ihohoterwa (3512).<\/p>\n<p>&#8211; MIGEPROF yakoze inama ku ihohoterwa rikorerwa abana( Conference on Violence Against Children).<\/p>\n<p>&#8211; Hashyizweho isange \u201cone stop center\u201d eshatu ( Rusizi na Kigali na Nyagatare) ibigo byita ku bahohotewe ku buntu<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 16}}: Gushyiraho inyubako z\u2019amashuri zorohereza abana babana n\u2019ubumuga.<\/p>\n<p>Abo warebaga:MININFRA, MINEDUC, ababyeyi n\u2019abafatanyabikorwa mu burezi.<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Amashuri yose yubatswe muri gahunda ya 9BE yubatswe hitawe kuri \u201cdesign\u201d yatanzwe na MINEDUC hitawe kubyakorohereza abana babana n\u2019ubumuga<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 17}}: Kongerera ubumenyi abarimu mu rurimi rw\u2019icyongereza.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: Minisiteri y&#8217;Uburezi<\/p>\n<p>{{Icyakozwe:}}<\/p>\n<p>&#8211; MINEDUC yahuguye abarimu 43,820 bo mu mashuri abanza n\u2019amashuri yisumbuye mu rurimi rw\u2019icyongereza kandi hari gahunda ya \u00ab\u00a0mentorship\u00a0\u00bbyo gushaka abarimu baturutse muri EAC bazobereye mu kwigisha icyongereza kugira ngo bakomeze gufasha abarimu bo mu Rwanda mu rurimi rw\u2019icyongereza<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 18}}: Kwigisha abana kutishora  mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge  no gusambana.<\/p>\n<p>Abo warebaga: Abana bahagarariye abandi, inzego z\u2019ubuyobozi n\u2019ababyeyi<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Ku bufatanye na MINIYOUTH, hateguwe \u201ccampaign\u201d mu rwego rw\u2019igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge n\u2019ibisindisha mu rubyiruko. <\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 19}}: Gushyira mu nteganya nyigisho  isomo  ku ruhare rw\u2019umwana mu burezi bumubereye.<br \/>\nAbo warebaga: MINEDUC<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Uyu mwanzuro wagejejwe kuri MINEDUC iracyashaka uburyo washyirwa mu bikorwa.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 20}}: Kuganira n\u2019ababyeyi,  kubagisha inama nk\u2019inshuti zabo za mbere ku bibazo bahura nabyo no kubabashukisha ibintu.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: Abana, ababyeyi n\u2019abarezi <\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Habayeho ibiganiro kuri radio zinyuranye bikangurira ababyeyi guha abana umwanya kugira ngo baganizize abana ku bibazo byabo.<\/p>\n<p>&#8211; MIGEPROF irimo gutegura imfashanyigisho ku buryo ababyeyi bazajya baganira n\u2019abana ikazasakazwa mu gihugu hose, kandi ikazajya yifashishwa n\u2019abafatanyabikorwa batandukanye.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 21}}: Gutumira mu nama nkuru y\u2019abana itaha, abana babana n\u2019ubumuga  bahagarariye bagenzi babo muri buri karere.<\/p>\n<p>{Abo warebaga}: MIGEPROF na MINALOC<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Muri iyi nama nkuru ya karindwi hatumiwe abana 30 bahagariye abandi bagenzi babo babana n\u2019ubumuga.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 22}}: Gukangurira abana babana n\u2019ubumuga kujya kwa muganga.<br \/>\n{Abo warebaga}: Abana, ababyeyi, abajyanama b\u2019ubuzima.<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}:<\/p>\n<p>&#8211; Hateguwe \u201cfamily campaign\u201d yamaze ukwezi muby\u2019ingenzi byakozwe harimo gukangurira ababyeyi kwita kubana bafite ubumuga butandukanye.<\/p>\n<p>{{Umwanzuro wa 23}}: Kongera ingufu mu ishyirwamubikorwa ry\u2019imyanzuro y\u2019Inama Nkuru ya gatanu y\u2019abana ndetse n\u2019imyanzuro ivuye muri iyi nama ya gatandatu.<\/p>\n<p>{Abo warebaga:} Leta, ababyeyi, abana n\u2019abafatanyabikorwa<\/p>\n<p>{{Icyakozwe}}: <\/p>\n<p>&#8211; Habayeho gusakaza imyanzuro yavuye mu nama nkuru ya gatandatu y\u2019abana kugera ku rwego rwa buri murenge, kandi habayeho gukurikirana ibigo na za Minisiteri zarebwaga n\u2019imyanzuro kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.<\/p>\n<p>{{NTWALI John Williams}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Inama Nkuru y&#8217;igihugu y&#8217;abana ya gatandatu iherutse kuba yafatiwemo imyanzuro 23, muri yo 19 yashyizwe mu bikorwa, bikaba bingana na 82.6 %} \u2022 Imyanzuro 4 inzego yarebaga ziracyayikurikirana kugira ngo ishyirwe mu bikorwa \u2022 Imyanzuro 2, uwa 6 n\u2019uwa 7 yagombaga gushyirwa mu bikorwa n\u2019ibihugu bya EAC, MINEAC yandikiye EAC Secretariat iyisaba kuyigeza ku bihugu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16804,16770],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-19721","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-coverageabana_article","tag-homenews","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19721","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19721"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19721\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19721"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19721"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19721"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19721"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19721"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}