{"id":19704,"date":"2012-01-02T17:50:15","date_gmt":"2012-01-02T17:50:15","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gatsata-hazubakwa-igaraje-izatwara-miliyari-6\/"},"modified":"2012-01-02T18:10:51","modified_gmt":"2012-01-02T18:10:51","slug":"gatsata-hazubakwa-igaraje-izatwara-miliyari-6","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/gatsata-hazubakwa-igaraje-izatwara-miliyari-6\/","title":{"rendered":"Gatsata: Hazubakwa igaraje izatwara miliyari 6"},"content":{"rendered":"<p>{Nyuma yaho hafashwe icyemezo cyo kwimura igaraje(garage) y\u2019imodoka 12 ziherereye mu murenge wa Gatsata, ubu Koperative Icyerekezo igiye kubaka garaje izatwara amafaranga y\u2019u Rwanda miliyari 6.}<\/p>\n<p>Buhinja Moses ashinzwe umutungo muri Koperative Icyerekezo yatangarije IGIHE.com ko mu rwego rwo kujyana n\u2019igihe tugezemo, abanyamuryango 100 b\u2019iyi koperative bishyize hamwe bakaziyubakira igaraje izaba ifite inyubako 3 z\u2019imiturirwa zizatwara amafaranga y\u2019u Rwanda angana na miliyari 6.<\/p>\n<p>Yavuze ko igikorwa cyo kwimura amagaraje cyatwaye miliyoni 86 n\u2019ibihumbi magana ane y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Buhinja akomeza avuga ko ahagiye kubakwa garaje bahaguze miliyoni 389 y\u2019u Rwanda hangana na hegitari 2 igikorwa cyo kubaka kikazatwara imyaka ibiri.<\/p>\n<p>{{Abafite za kiosque zicuruza ibyuma by\u2019imodoka ntibamenyeshwa ko bazimurwa}}<\/p>\n<p>Nakayaga ni umucuruzi w\u2019ibyuma by\u2019imodoka yacururizaga muri kiosque(utuzu duto ducururizwamo) yagize ati: \u201dDushoje umwaka nabi tunawutangiye nabi kuko muri gahunda ubuyobozi bw\u2019umurenge bwari bwavuze ko hazimurwa amagaraje za kiosque zitari zirimo none ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kutwimura.\u201d<\/p>\n<p>Yakomeje avuga ko kubera kwimuka ku buryo butunguranye byabateje igihombo gikabije kuko imodoka iterura kiosque imwe yabacaga amafaranga y\u2019u Rwanda ibihumbi 100.<\/p>\n<p>Nakayaga yavuze ko abafite inzu ziri munsi y\u2019umuhanda zicururizwamo ibyuma by\u2019imodoka nabo bahawe igihe kingana n\u2019ibyumweru bibiri bakaba bamaze kuhimuka. Ko kiosque ari nyinshi zigomba kwimurwa kandi aho zigomba kujya hakaba habuze. <\/p>\n<p>Kabanda Joseph ni Umunyamabanga Nshingabikorwa w\u2019Umurenge wa Gatsata yavuze ko igikorwa cyo kwimura amagaraje cyagenze neza gusa n\u2019ubwo hakiri ibibazo by\u2019uko aho bimukiye hahanamye cyane, haruta aho bari bari kuko bangizaga ibidukikije. <\/p>\n<p>Asubiza ikibazo cy\u2019uko banyiri kiosque baba baratunguwe bakimurwa yagize ati: \u201dNtabwo garaje zari kwimuka ngo kiosque zisigare kuko byose byatezaga akajagari.\u201d<\/p>\n<p>Ahimuriwe amagaraje niho hazubakwa ijyanye n\u2019igihe izaba ifite imiturirwa 3 mu murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Nyuma yaho hafashwe icyemezo cyo kwimura igaraje(garage) y\u2019imodoka 12 ziherereye mu murenge wa Gatsata, ubu Koperative Icyerekezo igiye kubaka garaje izatwara amafaranga y\u2019u Rwanda miliyari 6.} Buhinja Moses ashinzwe umutungo muri Koperative Icyerekezo yatangarije IGIHE.com ko mu rwego rwo kujyana n\u2019igihe tugezemo, abanyamuryango 100 b\u2019iyi koperative bishyize hamwe bakaziyubakira igaraje izaba ifite inyubako 3 z\u2019imiturirwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9133],"tags":[16770],"byline":[11283],"hashtag":[],"class_list":["post-19704","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-iterambere","tag-homenews","byline-nkurunziza-faustin"],"bylines":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11283,"name":"Nkurunziza Faustin","slug":"nkurunziza-faustin","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2940,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19704","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19704"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19704\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19704"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19704"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19704"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19704"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19704"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}