{"id":19701,"date":"2012-01-02T17:28:52","date_gmt":"2012-01-02T17:28:52","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ni-ubuhe-buryo-umwana-arengerwa-binyuze-mu-mategeko\/"},"modified":"2012-01-03T21:39:29","modified_gmt":"2012-01-03T21:39:29","slug":"ni-ubuhe-buryo-umwana-arengerwa-binyuze-mu-mategeko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/ni-ubuhe-buryo-umwana-arengerwa-binyuze-mu-mategeko\/","title":{"rendered":"Ni ubuhe buryo umwana arengerwa binyuze mu mategeko?"},"content":{"rendered":"<p>{Kuba bikenerwa ko umwana arengerwa ni uko hari byinshi bigaragaza ko atabasha kwirengera. Havugwa irengera cyangwa irengerwa kubera ko hariho uburenganzira. Mu mategeko ijambo \u201cUburenganzira rivuga ibyo umuntu yemerewe birebana n\u2019ubuzima bwe, imibereho ye mu muryango, umutungo, imibanire ye n\u2019abandi n\u2019igihugu atuyemo cyangwa avukamo.\u201d}<\/p>\n<p> {{Umwana urengerwa ni nde?}}<\/p>\n<p>Umwana urengerwa ni umuntu wese utaruzuza imyaka 21 y\u2019amavuko muri rusange, n\u2019imyaka 18 y\u2019amavuko by\u2019umwihariko. Umwana wese agomba kurengerwa ; umwana  ni nk\u2019undi, kandi umwana nawe ni umuntu ushyitse, wuzuye. <\/p>\n<p>{{Mu irengera ry\u2019abana, nta tandukanirizo hagati ya :}} <\/p>\n<p>&#8211; Umwana wavutse ku bashyingiranywe n\u2019uwavutse ku batarashyingiranywe ;<br \/>\n&#8211; Umwana umugaye n\u2019umwana muzima ; ahubwo uwamugaye yitabwaho by\u2019umwihariko ;<br \/>\n&#8211; Umwana w\u2019impunzi n\u2019umwenegihugu ;<br \/>\n&#8211; Umwana w\u2019umunyamahanga n\u2019umwenegihugu<br \/>\n&#8211; Umwana w\u2019imfubyi n\u2019ufite ababyeyi. <\/p>\n<p>{{Kurengera umwana bisobanuye iki?}} <\/p>\n<p>Irengera ry\u2019umwana ririmo ibikorwa by\u2019ingenzi bikurikira :  <\/p>\n<p>&#8211; Kurera umwana kugira ngo akure neza ku mubiri no mu bwenge ;<br \/>\n&#8211; Kurinda umwana ubwe kugira ngo atangirika ku mubiri no mu bwenge;<br \/>\n&#8211; Kurinda umutungo w\u2019umwana ;<br \/>\n&#8211; Kurinda umwana ihohoterwa iryo ariryo ryose ;<br \/>\n&#8211; Kubahiriza uburenganzira bwose bw\u2019umwana nk\u2019umuntu wese n\u2019uburenganzira bwe bwihariye.  <\/p>\n<p>{{Impamvu y\u2019irengera ryihariye ry\u2019umwana }}<\/p>\n<p>Amategeko arengera abana ku buryo bwihariye kubera ko badashoboye ubwabo kwirinda no kurinda ibyabo nk\u2019abantu bakuze.  <\/p>\n<p>Ntibabishoboye kubera impamvu ebyiri  z\u2019ingenzi : <\/p>\n<p>&#8211; Intege nke z\u2019umubiri w\u2019abana kubera ubuto bwabo ;<br \/>\n&#8211; Ubushishozi buke bw\u2019abana mu bwenge bwabo<br \/>\nkubera ubuto bwabo. <\/p>\n<p> {{Ubushobozi bw\u2019umwana }}<\/p>\n<p>Mu mategeko, ubushobozi bwumvikana mu buryo bubiri : <\/p>\n<p>&#8211; Ubushobozi bwo kugira uburenganzira ;<br \/>\n&#8211; Ubushobozi bwo kurengera uburenganzira. <\/p>\n<p>Abana bashobora kugira uburenganzira, kandi barabufite, nko kurerwa, kuvuzwa, kwiga no kugira imibereho myiza, hamwe no  kugira umutungo ; ni ukuvuga ko bafite &#8220;ubushobozi bwo kugira uburenganzira&#8221; Ariko kubera impamvu zimaze kugaragazwa, abana  ntibashoboye kurengera uburenganzira bwabo nk\u2019abantu bakuze ; ntibafite &#8220;ubushobozi bwo kurengera uburenganzira&#8221; bwabo. <\/p>\n<p>Uburenganzira bw\u2019abana burengerwa n\u2019abantu bakuze babahagarariye cyangwa babavugira. Ubusanzwe, umwana ahagararirwa na Se, Nyina<br \/>\ncyangwa umwishingizi we iyo ari impfubyi.  <\/p>\n<p>{{Abafite inshingano zo kurengera umwana ni bande?}}<\/p>\n<p> Umuntu ukuze wese afite inshingano yo kurengera abana, nibura kubatabariza igihe bahohotewe cyangwa barengana. Ku buryo bw\u2019umwihariko, inshingano yo kurengera abana ifitwe na : <\/p>\n<p>&#8211; Ababyeyi cyangwa abishingizi babo ;<br \/>\n&#8211; Leta ;<br \/>\n&#8211;  Imiryango yabyiyemeje itegamiye kuri Leta.<\/p>\n<p>Ukeneye kumenya byinshi ku burenganizira bw&#8217;umwana ku rwego mpuzamahanga wasoma [hano-> http:\/\/www2.ohchr.org\/english\/law\/crc.htm].<\/p>\n<p>{Hifashishijwe inyandiko \u201cIrengera ry\u2019Umwana mu buryo bw\u2019amategeko\u201d ya HAGURUKA Asbl   yateguwe na Cyiza Augustin, Nzeli 2002.}<\/p>\n<p>{{NTWALI John Williams}}<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Kuba bikenerwa ko umwana arengerwa ni uko hari byinshi bigaragaza ko atabasha kwirengera. Havugwa irengera cyangwa irengerwa kubera ko hariho uburenganzira. Mu mategeko ijambo \u201cUburenganzira rivuga ibyo umuntu yemerewe birebana n\u2019ubuzima bwe, imibereho ye mu muryango, umutungo, imibanire ye n\u2019abandi n\u2019igihugu atuyemo cyangwa avukamo.\u201d} {{Umwana urengerwa ni nde?}} Umwana urengerwa ni umuntu wese utaruzuza imyaka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9124],"tags":[16804,16770],"byline":[11395],"hashtag":[],"class_list":["post-19701","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-mu-rwanda","tag-coverageabana_article","tag-homenews","byline-john-williams-ntwali"],"bylines":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":11395,"name":"John Williams NTWALI","slug":"john-williams-ntwali","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":2958,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19701","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19701"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19701\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19701"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19701"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19701"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19701"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19701"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}