{"id":19700,"date":"2012-01-02T17:01:12","date_gmt":"2012-01-02T17:01:12","guid":{"rendered":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/arusha-abaturage-bahangayikishijwe-n-ifungwa-ry-urukiko\/"},"modified":"2012-01-02T16:59:21","modified_gmt":"2012-01-02T16:59:21","slug":"arusha-abaturage-bahangayikishijwe-n-ifungwa-ry-urukiko","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/arusha-abaturage-bahangayikishijwe-n-ifungwa-ry-urukiko\/","title":{"rendered":"Arusha: Abaturage bahangayikishijwe n\u2019ifungwa ry\u2019urukiko"},"content":{"rendered":"<p>{Abaturage baturiye Urukiko ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (ICTR) batangiye kubara amafaranga bagiye guhomba mu gihe uru rukiko ruzaba rwafunze imiryango yarwo.}<\/p>\n<p>Biteganyijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka wa 2012 uru rukiko rugomba kuba rwahagaritse imirimo yarwo, ibi bikaba byatumye abaturage batuye i Arusha batangiye kureba ingaruka bizagira ku bukungu bwabo.<\/p>\n<p>Abahangayitse cyane akaba ari abakora ubucuruzi bwo gukodesha amazu aho batangiye kuvuga ko bagiye kubihomberamo kuko ngo urukiko niruhagarika imirimo n\u2019abakozi barwo bakodesherezaga amazu bazahita bisubirira iwabo.<\/p>\n<p>Ubushakashatsi bwakozwe na Celine Claire Fomete, bwagaragaje ko miliyoni zisaga 30 arizo zashorwaga mu bikorwa by\u2019ubukungu bw\u2019uyu mujyi wa Arusha aturutse ku bakozi b\u2019urukiko.<\/p>\n<p>Ikinyamakuru the Guardian dukesha iyi nkuru kivuga ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari n\u2019izindi nzego zizahahungabanira zimwe muri zo akaba ari nk\u2019uburezi, ubucuruzi n\u2019ibigo bitanga ubwisungane mu kwivuza.<\/p>\n<p>Usibye kuba abatuye muri Arusha batangiye kubara igihombo bagiye gukoreramo mu mezi ari imbere ngo hari n\u2019abakozi b\u2019uru rukiko batangiye gushakisha icyo bazakora igihe akazi bakoraga kazaba karangiye.<\/p>\n<p>Uru rukiko nirufunga ruzaba rushoje imirimo igera kuri 800 yakorwaga n\u2019abakozi barwo.<\/p>\n<p>Roland Amoussouga umuvugizi w\u2019uru rukiko avuga ko mu Kuboza umwaka ushize wa 2011 urukiko rwari rumaze kugera kuri 96% w\u2019ibyo rugomba gukora. Ubu baka bagiye guhangana na 4% gasigaye ku buryo bafunguza bakarangije.<\/p>\n<p>Uru rukiko rwafunguwe n\u2019akanama k\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye mu Kwakira 1994, aka kanama kandi kakaba karasabye mu kwa gatandatu uyu mwaka rugomba kurangiza imirimo yarwo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>{Abaturage baturiye Urukiko ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (ICTR) batangiye kubara amafaranga bagiye guhomba mu gihe uru rukiko ruzaba rwafunze imiryango yarwo.} Biteganyijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka wa 2012 uru rukiko rugomba kuba rwahagaritse imirimo yarwo, ibi bikaba byatumye abaturage batuye i Arusha batangiye kureba ingaruka bizagira ku bukungu bwabo. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"archived_slugs":[],"footnotes":"","igh_game_id":0},"categories":[9108],"tags":[16770],"byline":[12900],"hashtag":[],"class_list":["post-19700","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru","tag-homenews","byline-rachel-mukandayisenga"],"bylines":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"contributors":[{"id":12900,"name":"Rachel Mukandayisenga","slug":"rachel-mukandayisenga","description":"","image":{"id":0,"url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/?s=96&d=mm&f=y&r=g","alt":"Default avatar","title":"Default avatar","caption":"","mime_type":"image\/jpeg","sizes":[]},"user_id":null,"twitter_handle":""}],"featured_image":null,"live_coverage":null,"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19700","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19700"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19700\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19700"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19700"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19700"},{"taxonomy":"byline","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/byline?post=19700"},{"taxonomy":"hashtag","embeddable":true,"href":"https:\/\/next.igihe.com\/kinyarwanda\/wp-json\/wp\/v2\/hashtag?post=19700"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}